Umuceri :

Umuceri ujya gusa n’ingano. Iyo washimye ubutaka ushobora kugera ku burebure bwa metero imwe n’igice. Umuceri ukunda kwera mu bihugu bya Aziya, nko mu Bushinwa no muri Yapani.

Muri iki gihe, utangiye no guhingwa hirya no hino muri Afurika, nk’iwacu i Rwanda, mu Burundi no muri Zayire. Umuceri wera ihundo ririho impeke nyinshi; ihundo rimwe rishobora kugira impeke ijana na mirongo itanu.

Umuceri wadutse mu Rwanda vuba. Uwo twasangaga mu maduka mu Rwanda ni uwabaga uturutse mu mahanga. None ubu mu maduka amwe n’amwe, uhasanga umuceri weze mu Rwanda.

Abashinwa nibo batwigishije guhinga iyo mbuto. Batangiriye mu gishanga cya Nyabugogo. Uwo mugezi uri bugufi y’umurwa mukuru w’u Rwanda.

Umuceri ugira amoko menshi, ariko ay’ingenzi ni abiri; hariho umuceri uhingwa mu butaka burimo amazi menshi, nko mu bishanga no mu mibande; hakabaho n’uhingwa imusozi hari ifumbire ihagije kandi hatuma cyane. Bene uwo muceri aho kuba umweru uratukura.

Ihingwa ryawo ritangirana n’igihe cy’imvura, kuko ukunda amazi menshi. Iyo bahinga batera ingemwe. Ibyiza ariko ni ugutera ku mirongo, mu twobo twa santimetero ebyiri, hagati y’ingemwe n’indi hakaba nka santimetero eshanu.

Nyuma y’ibyumweru bitandatu umuceri utewe, barawubagara, bakawusukira kenshi. Igihe ugiye kwera bagomba kuwurinda inyoni, kuko ziwukunda cyane.

Umuceri werera amezi atanu. Iyo weze barawusarura, bakawuhura, impeke zawo zikava mu mahundo, ariko zikiri mu bishishwa.

Nyuma y’ibyo barawusekura, bakawugosora. Umuceri ni igihingwa cy’ingenzi; ni ikiribwa nk’ibishyimbo, amashaza, amasaka n’ingano, kandi uranacuruzwa.

Bityo ukazanira igihugu n’abawuhinga amafaranga n’ibintu byinshi bituruka ahandi.